Select language

Urugendo-shuli rw'abana bari munsi y'imyaka 16 i Broadbeach Park, Gold Coast.

There is no translation available.

 

Mwiriwe mwese,

Ndagirango mfate aka kanya nshimire ababyeyi mwese mwahaye uruhushya abana banyu bakaza kwifatanya 'abandi muri Programme y'Urulimi rw'Ikinyarwanda yabaye ejo Saturday 24/09/2022 i Gold Coast.

Muri make dore uko byagenze:

Abana ba RAQ bari munsi ya 16years bakoze Urugendo- Shuli(Excursion)  i Broadbeach Park,Gold Coast.Urugendo rwitabiriwe n'abana 33 n'abakorerabushake b'ababyeyi 9. Twese hamwe twari 42.

Twatangiye 9:00am tugaruka 5:00pm.

Abana barebye akarere ka Gold Coast gaturiye inyanja nini ya Pacific, bakinira kuri beach,basangira kandi bashobora kuba hamwe n'Abene gihugu baje gutembera cg bahatuye.

Abana bishimiye urugendo kandi twese twagarutse mu rugo amahoro.

Ndashimira by'umwihariko Ubuyobozi bwa RAQ bwaduteye inkunga kugirango icyo gikorwa gishobore gutungana. Mukurikirane amashusho nohereje.

Mugire Amahoro.

Cyprien Ntezimana.

RAQ Education and Culture Coordinator.

About us

Main links

Contact us