Kuri icyi cyumweru taliki ya 20 Gashyantare 2022 kuri Kiriziya ya Mutagatifu Paul ( St Paul Parish) ibarizwa mu ntara ya Queensland muri Australia habaye Missa yo kwibuka Mutagatifu Kizoito Mihigo.
Uyu muhango wateguwe n,abahagarariye Fondation Kizito Mihigo pour la Paix (KMP International), bimirijwe imbere n'umutegarugori Marceline Ingabire.
Nyuma y'igitambo cya Missa ngarukakwezi y'abanyafurika ari nayo yabereyemo uyu muhango, inshuti za Kizito zahuriye kuri kibuga cy'imyidagaduro hafi y' urusengero basangira ibyo bari bateguye ndetse bongera gusubira mu ngangagaciro ntagatifu zaranze mutagatifu Kizito mu rugendo rwe kuri iyi si.
Mu magambo yagarutsweho hakomejwe kuvugwa ku bumuntu budasanzwe bwaranze mutagatifu Kizito ku buryo hari n'abataratinye kuvugwa ko yatowe n'Imana ataravuka. Ubuhamya budasanzwe bwumvikaniye muri uwo muhango ni ubwatanzwe n'uhagarariye KMP muri Queensland wabwiye abari aho ko yarize ubutaruhuka nyuma yo kumva inkuru mbi y'urupfu rwa Kizito. Yagize ati, "byageze aho nsaba Imana ngo byibuze izamundungikire mu nzozi ankore ku maso ampoze ayo marira. Byarangiye ambonekeye inshuro zirenga 13 mu nzozi tukaririmbana indirimbo ze nkajya nicura ngeze ku gitero cya nyuma cy'indirimbo twaririmbanaga. Byabanje gutera umutware wanjye ibibazo ariko ageze aho aratuza kandi kugeza ubu tubanye mu mahoro n'ituze. Mu buzima bwanjye si nigeze ndirimba ariko byarangiye mbonye impano yo kuririmba ku buryo maze guhimbira Kizito indirimbo 3". Imwe muri izo ndirimbo ni "Urakunde Umuryango by Marcelina Ingabire" iboneka kuri Youtube. Iya nyuma itaragera kurinyoutube abari aho bamusabye kuyibaririmbira bihita bigenda uko nyine. Byari byiza cyane kandi binogeye amaso.
Byarangiye hifujwe ko abahagarariye KMP bazategurana n'abahagarariye imiryango y'abanyarwanda n'abarundi kugira ngo umunsi witabirwe n'abantu benshi cyane ko Kizito atakiri umunyarwanda kuko yarangije kuba umutagatifu usigaye wigishwa mu bihugu bikomeye harimo n'Uburusiya.
Inshuti ya Kizito Mihigo
Theo Ngabo.